Mu nama yo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2018 aborozi bo mu karere bagiranaga na Hon.Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe n'abagize Komisiyo igenzura imikoreshereze y'ubutaka mu turere turimo ubutaka bwasaranganyijwe,Guverineri yasabye aborozi guhindura imikorere, umusaruro ukiyongera bagahaza amasoko nabo bakarushaho gutera imbere kuko usanga ubutaka buri mu karere bwororerwaho budahuye n’umusaruro ukomoka ku bworozi.

Muri iyi nama aborozi batanze ibitekerezo bitandukanye ku cyakorwa kugira ngo ubworozi butere imbere,basinyana n'ubuyobozi amasezerano y'imihigo yo kubyaza ubutaka umusaruro ukwiye.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano aborozi biyemeje gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, kutazarenza 30% by’ubuso bw’urwuri mu gihe hakozwe ibikorwa by’ubuhinzi, gutandukanya igice cyo kororeraho n’igice cyo guhingaho hakoreshejwe uruzitiro, kuzitira urwuri (fencing), gutera ibiti bizengurutse urwuri mu rwego rwo kurengera ibidukikije, guhinga ubwatsi bw’amatungo no kubwitaho, kudaca ibice mu rwuri hagamijwe kubugurisha cyangwa kubutangaho impano, korora inka zijyanye n’ingano n’imiterere y’urwuri kugira ngo inka zorowe zitange umusaruro.

Guverineri yasabye aborozi kuzirikana ibikubiye muri aya masezerano anasaba ko abayobozi kuva ku rwego rw'Umugudugu,Akagari,Umurenge,Abayobozi b'Amasibo bazajya bakurikirana iby'aya masezerano. Guverineri kandi yabwiye aba borozi ko abatazubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y'ubutaka bazafatirwa ibihano birimo no kuba bashobora kubwamburwa.

Guverineri yasabye aborozi gukora yo guteza imbere ubworozi irimo igamije kuzamura umukamo no kongerera agaciro ibiwukomokaho kuko hari inkunga igenewe bene iyi mishinga itangwa n’Umushinga wa RDDP (Rwanda Dairy Development Project), ugamije guteza imbere ubworozi mu Rwanda, imishinga y’aborozi ikajya iterwa inkunga nyuma yo gushyikirizwa BDF.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*