Kuri uyu wa 10/4/2018 inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Nyagatare yateranye iyobowe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ifite insanganyamatsiko :"Ubufatanye bwacu ni bwo nkingi y'iterambere ryihuse"

 

Muri iyi nama, Umuyobozi w'Akarere yagaragarije abayitabiriye uko Akarere kesheje imihigo y'umwaka wa 2017/2018 hamwe n'imbogamizi zatumye iteswa ku kigero cy '100% anagaragaza aho imihigo y'uyu mwaka 2018/19 igeze ishyirwa mu bikorwa.

 

Abari mu nama bunguranye ibitekerezo ku cyatuma Akarere kesa imihigo y'uyu mwaka ndetse n'umuti ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

 

Visi perezida wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge yatanze ikigniro kijyanye n'ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge kuzarangira tariki ya 31/10/2019, hanemezwa ko ibigo by'amashuri, ibigo nderabuzima n'imidugudu yazahitamo abantu bazahugurirwa guhugura abandi ku bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge.

 

Imirenge yagaragarijwe amanota yavuye mu isuzuma yakorewe ku mihigo yayo hamwe n'iy'urubyiruko, imirenge ya Gatunda, Kiyombe na Karama irahembwa, urubyiruko rwa Gatunda, Kiyombe na Musheri ruhembwa nk 'abahize abandi naho Akagari ka Kabare, Rwempasha gashimirwa imikorere myiza.

 

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yasabye inzego zose zitabiriye iyi nama kurushaho kwegera abaturage no kunoza serivice babaha.

 

Guverineri w'Intara yashimiye imirenge yakoze neza anasaba buri wese kugira umuco wo kwakira abaturage neza, kubatega amatwi no kubereka urukundo igihe baje babagana.

 

Guverineri yagarutse ku mabwiriza mashya agenga imikoreshereze y'ubutaka agena ko ubutaka bwororerwaho bushobora guhingwa kugeza kuri 30%y'ingano yabwo ariko asaba ko bikorwa neza abaturage bagahinga ibihingwa byatoranyijwe ku buryo bizanira abaturage umusaruro uhagije

 

Muri iyi nama kandi umuyobozi w'Akarere yasinyanye imihigo n'ibitaro, farumasi y'Akarere, imirenge, ibigo nderabuzima hamwe n'urubyiruko.

 

Iyi nama mpuzabikorwa yanitabiriwe n'abadepite Hon. Jeanne D'Arc Uwimanimpaye, Hon. John Ruku-Rwabyoma, Umuyobozi w'ingabo za Brigade ya 402 ,umuyobozi wa police mu karere, abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere n'abandi bagenwa n'itegeko rigena iyi nama, kugera ku mukuru w’Umudugudu.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*