Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018 ,Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard ari kumwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo  Gatete Claver, Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane, Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'Abaturage b'Akagari ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare mu muganda rusange usoza ukwezi, ahatangijwe imirimo yo kubaka ibyumba 12 by’amashuri ku ishuri rya GS Rukomo, muri gahunda yo kwagura iri shuri.

 

Mu biganiro byahuje abaturage n’abayobozi nyuma y’Umuganda, Minisitri w'intebe Dr. Ngirente Edouard yabwiye aba baturage ko ibi byumba by'amashuri byatangiye kubakwa biri muri gahunda ya Leta y'uburezi kuri bose, abasaba kurushaho kwita ku burere bw'abana babo, ntihagire umwana ucikiriza amashuri, haba hari n'indi mpamvu ishobora gutuma umwana adakomeza kwiga bakayimenyesha ubuyobozi.

 

Minisitiri w'intebe yasabye abaturage kwitegura neza igihembwe cya mbere cy'ihinga 2019A, bagahingira ku gihe, banakoresha ifumbire kugirango bazabashe kweza neza, bihaze, basagurire n'amasoko banazirikana gutera ibiti bivangwa n’imyaka, birimo n’iby’imbuto ziribwa, ndetse n’amashyamba, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ibiza.

 

Muri uyu muganda, Minisitiri w'intebe yanatangije ukwezi kw'Ubumwe n'ubwiyunge gufite insanganyamatsiko igira iti «Duharanire ubumwe n’ubwiyunge mu muryango", yibutsa abaturage ko amahoro,umutekano,ubumwe n’ubwiyunge ariyo nkingi y’iterambere mu Rwanda; ko kandi ubumwe n’ubwiyunge bugomba guhera mu muryango bityo buri wese asabwa kwirinda amakimbirane.

 

Ku gicamunsi, Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard ari kumwe n’abayobozi batandukanye basuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Nyagatare birimo Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare, Imihanda mishya ya kaburimbo ya 4Km yubatswe mu mujyi wa Nyagatare, Ibitaro bya Nyagatare n'ibindi.

 

Muri uyu mwaka, mu karere hazubakwa ibyumba 63 byiyongera ku bisanzwe bikoreshwa hagamijwe kwegereza abaturage amashuri no kugabanya ubucucike mu mashuri.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*