Kuri uyu wa 19/9/2018 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Rurangwa Steven yayoboye inama y'aborozi aho bagaragarijwe uburyo buvuguruye bwo gutera inkunga imishinga igamije kongera umukamo no kuzamura agaciro k'ibiwukomokaho ku nkunga y'umushinga wa RDDP(Rwanda Dairy Development Project),ugamije guteza imbere ubworozi mu Rwanda, iyi ikaba ari gahunda y'ubufatanye mu ishoramari rihurirwaho na leta (RDDP),ba rwiyemezamirimo n’amakoperative y’aborozi.

 

Ubu buryo bushya bwa RDDP bugena ko umushinga uhuriweho na Rwiyemezamirimo na Koperative, inkunga ya RDDP ni igera kuri 60% by’agaciro k’ishoramari ry’umushinga, aho 40% azongera imigabane ya Koperative naho 20% yongere imigabane ya Rwiyemezamirimo.

 

Amakoperative y'aborozi yifuza kongerera agaciro umukamo cyangwa ibiwukomokaho, RDDP izayatera inkunga igera kuri 50% by’agaciro k’ishoramari ry’umushinga naho 50% asigaye abe uruhare rwa koperative ifite umushinga.

 

Umushinga ugamije kongera umukamo cyangwa kongerera agaciro ibiwukomokaho ukaba ushingiye kuri rwiyemezamirimo, RDDP iwutera inkunga 30% ariko atarenze USD 40,000 ku ishoramari ry'umushinga.

 

Amakoperative akiyubaka ashobora guterwa inkunga ingana na 70% y'agaciro k'umushinga ariko ntarenge USD 10,000.

 

Umushinga kandi ugamije kongerera ubushobozi aboroziushobora guterwa inkunga igera kuri 80% by’agaciro k’uyu mushinga.

 

Bwana Steven Rurangwa yashishikarije aborozi gukoresha aya mahirwe bakavugurura ubworozi bakora no kubugira umwuga kugira ngo bubateze imbere, anasaba ko koperative y’aborozi zikwiye kuba iza mbere mu gutanga imishinga izaterwa inkunga kandi bikagirira akamaro abanyamuryango mu buryo bugaragara.

 

RDDP ni Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi mu Rwanda.Uburyo buvuguruye bwa RDDP bwo gutera inkunga imishinga y'ubworozi buteganya ko imishinga y'aborozi (bifuza guterwa inkunga kandi bujuje ibisabwa) ishyikirizwa BDF,nyuma igashyikirizwa RDDP ari na yo iyisesengura, ikayinoza, ikanayitera inkunga, bityo aborozi bakaba bashishikarizwa kwegera umukozi wa RDDP mu karere mu rwego rwo kunoza imishinga yabo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*