Kuri uyu wa 10/9/2018 Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutera imiti yica imibu itera malaria mu mazu. Igikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Katabagemu.

Bitandukanye no mu yindi myaka, muri uyu mwaka imirenge yose yo mu karere izaterwamo uyu muti akaba ari na yo mpamvu.

Ni igikorwa cyatewe inkunga na Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’abafatanyabikorwa hagamijwe kurwanya malaria.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye ubufatanye bw'abaturage mu kurwanya malaria ikaba yaragabanutse, anabasaba gukomeza kuyirwanya bakora isuku aho batuye, baca aho iyi mibu yakororokera hose ndetse bakanorohereza abakozi bazatera uyu muti kugira ngo iyi malaria irwanywe bagire ubuzima bwiza biteze imbere nta ndwara.

Biteganyijwe ko nibura ingo 118752 ari zo zizaterwamo uyu muti kuri site 18 zatoranyijwe.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*