Nyuma y’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutaramba 2018 abaturage b’Umudugudu wa Marongero ho mu kagari ka Ryabega bashyikirijwe ivomo rusange bubakiwe n’Ingabo za Brigade ya 402 zikorera mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, kayonza na Rwamaga mu bikorwa bya Army Week, nyuma yo gusanga uyu mudugudu uri mu midugudu itagira ibyaha by’umutekano mucye.

 

Col. KAMUKAMA uyobora Inkeragutabara mu karere ka Nyagatare avuga ko uyu mudugudu bawuhisemo bitewe n’uko nta nyaha by’umutekano mucye bihaba, ibintu avuga ko biterwa n’ubuyobozi bwiza bw’uyu mudugudu.

 

Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi George yashimiye aba baturage abasaba gukomeza uyu muco wo gufasha inzego zishinzwe umutekano bicungira umutekano, anasaba abandi baturage gufata urugero rw’abatuye mu mudugudu wa Marongero kuko nibagira umutekano ari nabwo bazagira n’umwanya wo kwiteza imbere.

 

Umudugudu wa Marongero ni umwe mu midugudu igize Akagari ka Ryabega ho mu murenge wa Nyagatare ukaba waranatujwemo abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*