Hon. Jeanne D'Arc na Mayor Mupenzi George bafungura ivomo rusange rya Kamutara nyuma y'umuganda wo kubegereza amazi

Mu muganda wo kuri uyu wa 27 Mutarama 2018 ingo 516 zo mu mudugudu wa Kamutara n’uwa Kabeza ho muri Nyakigando bagejejweho ivomo rusange nyuma y’umuyoboro wa Km 2 wakozwe mu muganda rusange.

 

Mu muganda n’itsinda ry’abadepite 21 bayobowe na visi perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’abadepite, Hon. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc hamwe n’abakozi b’Akarere, abaturage bagaragaje ibyishimo nyuma yo kugezwaho amazi na bo babigizemo uruhare.

 

Uretse ibikoresho byo kugeza amazi hafi n’ingo z’aba baturage, imirimo yose yo kubagezaho amazi yakozwe mu bikorwa by’umuganda rusange, ibarirwa agaciro karenga miliyoni eshanu.

 

Honorable UWIMANIMPAYE, akaba n’umudepite ukomoka mu karere ka Nyagatare yashimiye abaturage ku murava n’ubushake bagaragaje mu bikorwa byo kubagezaho amazi meza, abasaba kuyakoresha neza akabarinda indwara ziterwa n’ isuku nke bakagira ubuzima bwiza kandi bakabungabunga umutekano mu ngo batuyemo kugira ngo hatagira icyakwangiza ibikorwa nk’ibi bibafasha gutera imbere.

 

Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi George yanasabye abaturage ko nk’uko bagize uruhare mu gikorwa nk’iki bagomba kurinda ibikorwa remezo bahabwa kugira ngo bidahagarara gukora kandi ari cyo biba byazaniwe.Yakomeje asaba aba baturage kubungabunga iri vomo kandi bakibuka gutanga amakuru igihe ryaba ryahagaritse gukoreshwa kugira ngo icyabitera gikemurwe hakiri kare.

 

Ku ivomo rusange aba baturage bahawe bazajya bishyura uzaricunga amafaranga 20 ku ijerekani aho gukomeza kwishyura amafaranga 200 cyangwa kuvoma amazi yo mu muyoboro w’amazi yo kuvomera imyaka na yo yabaga kure yabo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*