Mayor Mupenzi George na Col. Rugambwa bambika umudari umwe mu barinzi b'Igihango

Ku nshuro ya 24, u Rwanda rwizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu, mu karere ka Nyagatare wizihirijwe mu murenge wa Matimba mu kagari ka Kagitumba urubyiruko by’umwihariko rusabwa gukora cyane ngo ruteze imbere Igihugu no kurinda ibyagezweho.

 

Kuri uyu munsi Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi George yasabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, gutera ikirenge mu cy’intwari z’Igihuguzigateza imbere u Rwanda kandi zikitegura kwakira ubuyobozi bw’Igihugu kuko ari rwo mbaraga zacyo, ariko anabasaba gushingira ku muco n’indangagaciro z’intwari z’Igihugu, zakitangiye tukaba tukibona uko kiri.

 

Col.Rugambwa Albert, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana yakomoje ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, rwatangiriye mu karere ka Nyagatare ; akavuga ko nubwo uru rugamba rwatwaye amaraso y’abana b’abanyarwanda babohoye Igihugu ku ngoyi y’amacakubiri n’akarengane, ubu yishimira ko u Rwanda rwabohowe kandi ruzabaho ubuziraherezo, akanasaba abaturage kurinda iki gihango bafitanye n’izi ntwari.

 

Tariki ya 1 Ukwakira 1990 ni bwo ingabo zari iza APR Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu zinyuze ku mupaka wa Kagitumba ho mu murenge wa Matimba. Uru rugamba rwatwaye ubuzima bw’ingabo nyinshi zabaye intwari z’Igihugu, ku isonga hakaba Nyakwigendera Maj.Gen. Fred Gisa Rwigema wari uyoboye urugamba, waguye Nyabwishongwezi mu murenge wa Matimba ku munsi wa kabiri w’urugamba, hamwe n’umusirikare utazwi, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

 

Kuri uyu munsi, abitabiriye umunsi wo kuzirikana intwari bafashe umunota wo kwibuka no kuzirikana izi ntwari zemeye gusiga byose zari zifite zigaharanira kubohora u Rwanda mu nyungu z’abanyarwanda bose, zititaye ko zashoboraga kuhasiga ubuzima.

Col. Rugambwa Albert watanze ikiganiro ku mateka y’ubutwari, umuco n’indangagaciro z’intwari yanasobanuye ko ibihugu byagiye bikomera ku isi byaremwe n’abantu ubu twita intwari. Iyi ikaba ari na yo mpamvu abakiri bato bagomba gutozwa umuco w’ubutwari no kwitegura kwakira inkoni y’ubutwari basigirwa n’intwari zababanjirije.

 

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga : “Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda twifuza”,Umuyobozi w’Akarere yavuze ko “ibihugu byinshi byakomeye mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza, igisirikare n’izindi nzego bibikesha ubutwari bw’abaturage babyo” iyi akaba ari nayo mpamvu abaturage bose bagomba kugira imyumvire n’indangagaciro ziranga intwari.

 

Umuyobozi w’Akarere kandi arakangurira abaturage guharanira iterambere rishingiye ku muco, gukora cyane no kunoza umurimo,gushishoza no guhora twiga, kurinda ibyagezweho no kwirinda icyahungabanya ubuzima n’ubwenge.

 

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Intwari zo mu rwego rw’Imanzi ni intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Intwari zo mu rwego rw’Imena ni intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

 

Kuri uyu munsi kandi Umuyobozi w’Akarere yanashimiye Abarinzi b’Igihango bagera kuri batatu (3) anabambika imidari y’ishimwe.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*