Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye,Dr. Isaac Munyakazi mu nama n'abafite uburezi mu nshingano

Nyuma y'uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga mu karere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yagiranye inama n'abashinzwe uburezi hamwe n'abayobozi b'ibigo by'amashuri hagamijwe kunoza imikorere no guteza imbere ireme ry'uburezi.

 

Muri iyi nama Dr. Isaac Munyakazi yasabye abafite uburezi mu nshingano n'abayobozi b'ibigo by'amashuri gusigazira icyizere bagirirwa n'abanyarwanda mu gihe babahaye abanyeshuri ngo babarere, batanga uburezi bufite ireme kuko ari wo musingi w'iterambere no kwigira nyabyo Igihugu gikeneye.

 

Dr. Isaac Munyakazi yasabye ko habaho imikoranire iboneye hagati y'abarezi, ababyeyi n'abayobozi kuko ari bwo umwana Igihugu kirera azaba uwifuzwa koko, aha akaba yasabye buri wese kubigira ibye.

 

Muri iyi nama hanaganiriwe ku mitsindire y'abanyeshuri mu bizamini, isuku mu bigo by'amashuri, imyitwarire y'abanyeshuri hamwe n'imikorere y'ibigo, hemeranywa ko ibitagenda neza bigomba gukosorwa, byaba na ngombwa bamwe bakigira ku ho bigenda neza kurusha ahandi.

 

Minisitiri yasabye aba bayobozi kuba ikitegererezo kandi bagaharanira impinduka ziganisha aheza kugira ngo uburezi bugirire umumaro abiga bube n'ishingiro ry'ubukungu n'iterambere .

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*