Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Bwana Mupenzi George

Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017 kwahujwe n’ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umukobwa n’umugore wo mu cyaro bibera mu murenge wa Musheri ku rwego rw’Akarere.

 

Mu kwezi kw’imiyoborere kwatangijwe kuzageza tariki ya 10 Ugushyingo 2017 hakazibandwa ku gukemura ibibazo by’abaturage, gukemura amakimbirane yo mu ngo n’ibiyashingiyeho, kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere,kugenzura uko gahunda zishyirirwaho guteza imbere abatishoboye zishyirwa mu bikorwa n’uko zibagirira akamaro, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’uburyo abahohotewe bafashwa no gukemura ibibazo byerekeye amadeni abaturage baberewemo na ba rwiyemezamirimo.

 

Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi George yasabye abaturage kubaka umuryango uzira amakimbirane, uteye imbere kandi ukagira igenamigambi rihamye ukanabaho ubuzima bufite intego.

 

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kugira umuco wo kuzigama no guhora bateganyiriza ejo hazaza kandi heza. Ni muri uru rwego umuyobozi yasabye ko abana n’urubyiruko bahabwa ubushobozi n’uburezi bufite ireme kugira ngo bazabashe kwibeshaho ejo hazaza ariko kandi yibutsa ko biterwa n’uburyo umuryango wabo ubanye n’uburyo ubarera.

 

Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza kandi umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi n’abakozi ku nzego zose guha abaturage service inoze. Uku kwezi kukazunganira izindi gahunda zisanzwe zikemurirwamo ibibazo by’abaturage nk’inteko rusange ziterana buri wa kabiri w’icyumweru, umugoroba w’ababyeyi ndetse n’amasibo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*