Matimba, Ku munsi mpuzamahanga w'umwarimu ab'indashyikirwa bashimwe

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2017 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga mu murenge wa Matimba, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mme Musabyemariya Domithille yashimiye ababaye indashyikirwa bahembwe anasaba abandi kubafataho urugero kandi bagakora nk’abikorera.

 

Mme Musabyemariya Domithille yabwiye abarimu ko Leta y’u Rwanda izirikana akamaro kabo mu burezi bw’abana b’ Igihugu kandi ko uruhare rwabo mu ireme ry’uburezi ari ntasimburwa nk’abarezi.

 

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi “Umwarimu ushoboye, inkingi y’ireme ry’uburezi” ivuga, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yijeje abarimu ko ubuyobozi buzakomeza gushyigikira gahunda zo kongerera ubushobozi umwarimu haba mu kongera ubumenyi ndetse n’iterambere muri rusange.

 

Mu gihe kandi abarimu bakomeje kugaragaza ko ubufatanye bwa marimu, ababyeyi ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta bukenewe kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho, ababyeyi barakangurirwa guha abana babo uburere bukwiye kuko ari bwo burezi bw’ibanze umunyeshuri akenera.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*