Hon Tito Rutaremara

Nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa 30 Nzeli 2017, aho abaturage bo mu murenge wa Karama bafatanyaga n’abayobozi batandukanye, ingabo na police mu gusiza ikibanza kizubakwamo amashuri abanza ya Gikundamvura, Honorable Senateri Tito Rutaremara yagejeje ikiganiro ku bawitabiriye kibanze ku bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

 

Honorable Tito Rutaremara yashimiye abitabiriye uyu muganda ariko ashimangira ko kunga ubumwe no gukorera hamwe nk’abanyarwanda ari byo bituma u Rwanda rutera imbere ku rwego rubera amahanga urugero.

 

Honorable Senateri Tito yabwiye abitabiriye umuganda ko nyuma yuko ingabo zahoze ari iza APR zishyize hamwe n’izari zatsinzwe urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikubaka Igihugu zishyize hamwe byatanze urugero no ku bandi baturage ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwafasha cyane mu guteza imbere Igihugu.

 

 

Ubu butumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge bwatanzwe mu gihe mu gihugu hose hazatangizwa icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge tariki ya 1 Ukwakira, kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe n’ubwiyunge ni umusingi w’iterambere rirambye”. Muri iki cyumweru kandi hazazirikanwa abantu bagize umutima wa kimuntu bagatabara cyangwa bagafasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bazwi nk’”Abarinzi b’igihango

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*