Abahinzi bo mu mirenge ya Matimba na Musheri batuye hafi y'ikibaya cy'Umuvumba barishimira ko nyuma yo guhuza ubutaka bagatangira kubwuhira byabongereye umusaruro ku buryo bugaragara.

 

 Mu mwaka wa 2009 ni bwo abaturage bari bafite ubutaka mu kibaya cy'Umuvumba batangiye guhuza ubutaka bagamije gukora ubuhinzi bw'umwuga.

 

 Babifashijwe mo n'Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) aba bahinzi batunganyije iki kibaya hashyirwamo imashini zo kuvomera imyaka hakoreshejwe amazi y'Umugezi w'Umuvumba.

 

Gahunda yo kuhira yafashishe mu kongera umusaruro. Umusaruro w'ibigori wavuye kuri toni imwe n'igice kuri hegitari ugera kuri toni esheshatu, uwa Soya uva ku biro 600 kuri hegitari ugera kuri toni 2.5.

 

Abahinzi buhira imyaka yabo baranishimira ko imihindagurikire y'ibihe itakibagiraho ingaruka ngo babure imvura imyaka bahinze ipfe kuko bahita bayivomera.

 

Ikibaya cy’Umuvumba kivomerwa kuri hegitari 900; ha 700 ziri mu murenge wa Matimba na ha 200 zo mu murenge wa Musheri. Ubu buso bwose buhingwaho ibigori, soya, ibishyimbo n’imboga.

 

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare hari hegitari 82,000 zihingwa, muri zo izigera kuri 3,794 zuhirwa hakoreshejwe amashanyarazi, n'imashini nto zihabwa abahinzi babyifuza ku nkunga ya Leta izwi nka ‘Nkunganire’, ingana na 50% y’ikiguzi cy’ibyo umuhinzi akeneye ngo yuhire imyaka. 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*