Nyagatare: Rwanda Shima Imana mu Karere

Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2017 Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madamu Kazaire Judith, abagize Komite nyobozi y’Akarere, abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyagatare hamwe n’abayoboke bayo bahuriye mu masengesho yo gushima Imana ku bw’iterambere u Rwanda rugezeho no gusengera Igihugu.

 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazaire Judith yashimiye abanyamadini n’amatorero yateguye iki gikorwa kuko nk’uko abivuga: “iterambere Intara igezeho n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na byo n’ibyo gushima Imana kuko hari igihe abanyarwanda bifuje kubaho no kuyoborwa nk’uko bameze ntibabibone kubera ubuyobozi bubi mu myaka 23 ishize.

 

Guverineri Kazire Judith akomeza ashimira abanyamadini bateguye iki gikorwa mu minsi u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 23 u Rwanda rwibohoye ubuyozi bubi; abanyarwanda bakaba babayeho ubuzima bwiza kandi mu mahoro.

 

Bishop Bilindabagabo Alexis, umuyobozi wa P.E.A.C.E Plan avuga ko impamvu y’aya masengesho yo gusengera u Rwanda n’abayobozi barwo ari uko bazirikana ko n’abayobozi ari abakozi b’Imana kandi ko igihe bayoboye neza tugomba kubishimira Imana no kubasengera buri gihe.

 

Shekh Hussein Ruhurambuga, Imam w’idini ya Islam mu karere ka Nyagatare avuga ko afite impamvu nyinshi zo gushima Imana kuko kuba ari umunyarwanda n’u Rwanda rufite umuyobozi nka Nyakubahwa Paul Kagame uha abaturage inka n’amata nta kiguzi, u Rwanda rukaba rufite umutekano rusagurira n’amahanga na byo ari impamvu ku banyarwanda yo gushima Imana ishoboza abayobozi kubikora.

 

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mupenzi George yavuze ko “impamvu zo gushima Imana no kuyisenga ari nyinshi ariko tukibuka no gukora imirimo yaduteza imbere, gukundana no kuba umwe nk’abanyarwanda kugira ngo dukomeze guteza imbere u Rwanda rwacu.”

 

Muri aya masengesho kandi abayitabiriye bafashe umwanya wo gusengera amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 3 Kanama 2017 (mu mahanga) na 4 Kanama 2017 mu Rwanda, Guverineri Madam Kazaire Judith anabasaba kwima amatwi abakwitwaza amatora bagakwirakwiza ibihuha biyobya abaturage.

 

Guverineri w’Intara Madam Kazaire Judith kandi yashimiye abitabiriye aya masengesho ku bufasha batanze bakusanya inkunga yo kwishyurira ubwisungane mu kwifuza (Mutuelle de santé) abantu 29 kuko ari urugero rwiza rugaragaza ko abanyarwanda bahisemo kwishakira ibisubizo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*