Mu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gatunda wo kwibuka abari abakozi ba komini Muvumba n’iya Ngarama bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abaturage bibukijwe ko politike y’ubumwe bw’abanyarwanda ari yo ikwiye gushyigikirwa kandi bakarwanya uwasubiza abanyarwanda mu macakubiri.

 

Honorable Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, Visi Presida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda-Umutwe w’abadepite wari wifatanyije n’abaturage ndetse n’abakozi b’Akarere muri uyu muhango, yasabye ko buri wese yagira uruhare mu kubungabunga umutekano n’iterambere abanyarwanda dukesha imiyoborere myiza kugira ngo amateka mabi u Rwanda rwatewe na politike y’amacakubiri ntazongere kuturanga nk’abanyarwanda twifuza Igihugu gitekanye.

 

Umuyobozi w’Akarere Mupenzi George yasabye abaturage guhuza imbaraga mu kurwanya icyasubiza abanyarwanda mu macakubiri yateye Jenoside kugira ngo iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rirambe ndetse no kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri na jenoside ntizongere ukundi kuko yasenye Igihugu haba mu bukungu ndetse n’abakozi twari tugikeneye ko bateza u Rwanda imbere.

 

Kugeza ubu abakozi b’izahoze ari Komini Muvumba n’iya Ngarama babarurwa ko bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ni umunani (8) barimo abarimu barindwi n’umukozi wari ushinzwe ubuhinzi muri Komini Muvumba ariko ubushakashatsi burakomeje.

 

Abafashe ijambo bose bihanganishije imiryango yabuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi bashimira ingabo zari iza APR/FPR Inkotanyi, ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, zahagaritse jenoside zikanarokora abasigaye hanishimirwa ko Perezida Paul Kagame yabashije kunga abanyarwanda ubu igihugu kikaba gitekanye kandi giteye imbere.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*