Umuyobozi w'Akarere Mupenzi George , #Kwibohora23

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 u Rwanda rwibohoye, kuri uyu wa 4 Nyakanga 2017 umuyobozi w’Akarere Bwana Mupenzi George yasabye abaturage ba Karama, haberaga ibi birori, kwibohora ingoyi y’ubukene baharanira kugira ubuzima bwiza cyane kurushaho kuko urugamba rwo kwibohora amacakubiri n’igitugu rwarangiye.

Ni mu birori byaranzwe n’imbyino n’indirimbo zishimira ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army) zahoze ari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu abanyarwanda bakikura ku ngoyi y’amacakubiri yari yarabibwe n’ubuyobozi bubi ariko ubu bakaba batekanye kandi bose bibona nk’abanyarwanda ndetse bariteje imbere.

 

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mupenzi George yabwiye abaturage ko nyuma y’urugamba rwo kwibohora ubuyobozi bwavanguraga abaturage hakiri urugamba rwo kwiteza imbere, asaba buri wese kugira uruhare mu kugira aho yigeza harenze aho ari ubu kuko “nubwo ubuzima turimo ari bwiza ariko turanashaka ko abana bacu bazabaho ubuzima bwiza cyane”.

 

Umuyobozi w’Akarere yakomeje ashishikariza abaturage kwitabira umurimo no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bagezwaho na Leta y’u Rwanda nk’imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi kugira ngo babeho neza, heza kandi biteze imbere ariko asaba ko ku isonga babungabunga umutekano kuko ari wo nkingi y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

 

Umuyobozi w’Ingabo zikorera mu turere tune tw’Intara y’Iburasirazuba harimo na Nyagatare, Col. RUTIKANGA John Bosco yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu by’umwihariko aha Karama hizihirizwaga uyu munsi ariko ashima ko abaturage bishimiraga ibikorwa byabo bikabaha moral ndetse n’ubu kubabona bishimye bibatera ishema ko icyo barwaniye cyagezweho abanyarwanda bakishimira u Rwanda.

 

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kugira intego n’imihigo mu byo bakora kandi bakazirikana kwesa iyi mihigo kuko ari byo byabafasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo igihe bakoreye hamwe nk’umuryango.

 

Muri ibi birori kandi abaturage batanze ubuhamya bagarutse ku iterambere bamaze kugeraho nyuma y’uko bagarutse mu gihugu kimaze kubohorwa ku buryo hari n’uwabashije kwigurira imodoka nini ebyiri n’intoya eshanu zitwara abagenzi atabaze amazu amaze kubaka ahantu hatandukanye kandi mu mujyi byose abikesha ubuyobozi bwiza n’inama agirwa n’abayobozi.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*