Nyagatare: Aborozi beretswe uburyo bwo gusarura no guhunika ubwatsi hakoreshejwe imashini

Ni mu muhango wo kuri uyu wa 9Gicurasi 2017 wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kubungabunga no guhunika umusaruro w’ubwatsi kugira ngo aborozi bazabashe guhangana n’ibihe by’izuba ryinshi akenshi bitangira mu kwezi kwa Kamena aho Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi yakanguriye aborozi kwitegura ibi bihe by’izuba hakiri kare kugira ngo hatazagira inka zongera kwicwa n’inzara.

 

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, yasabye ko aborozi bafite inka zikirisha mu nzuri kugena uburyo bwo gukoma ibice bimwe kugira ngo inka zidakandagira ubwatsi bwose ahubwo buge busarurwa igihe kigeze kugira ngo hirindwe ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi.

 

Dr. Mark BAGABE kandi yasabye aborozi na bo kugira uruhare mu gukoresha imashini mu guhinga no gusarura ubwatsi kandi bagatubura umusaruro w’ubwatsi kuko nk’uko ubuhinzi bwatejwe imbere n’ubworozi bukeneye gutera imbere hagakorwa ubworozi bw’umwuga hagamijwe kongera umusaruro ukomoka mu bworozi.

 

Aborozi bo mu karere ka Nyagatare kandi bakoze urugendo shuri basura abandi bagenzi babo b’intangarugero barimo na Karani Jean Damascene ukorera ubworozi mu murenge wa Rukomo.

 

Karani Jean Damascene avuga ko yatangiye gutera no guhunika ubwatsi nyuma yo kubisobanurirwa n’abakozi b’ikigo RAB nyuma y’uko yari amaze gupfusha inka 24 mu bihe by’izuba ariko ubu yizeye ko nta nka ye izongera gupfa cyangwa ngo azigishire hanze y’Igihugu kuko ubwatsi yahinze kuri ha 6 yigishijwe uburyo bwo gusarura no guhunika ubwatsi

Ibi ni mugihe kandi aborozi bishimira inkunga basigaye bagenerwa na Leta y’u Rwanda izwi nka NKUNGANIRE ku mbuto y’ubwatsi n’imashini zikoreshwa mu bworozi, nk’uko MUGISHA Titus, Umuyobozi wa ‘Union’ y’aborozi mu karere ka Nyagatare abisobanura, bikaba byaranatumye umukamo w’amata agemurwa ku makusanirizo agera kuri litiro 52000 ku munsi.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, KAYITARE Didas yasabye aborozi gukura isomo mu bihe byarangiye byo kubura ubwatsi mu bihe by’izuba kugira ngo ntibizongere kuranga aborozi bo muri Nyagatare bityo anasaba aborozi guhuza imbaraga mu kugura izi mashini zikoreshwa mu bworozi hagamijwe kongera umusaruro na cyane ko isoko bari basanganywe ryagutse.

 

Mu karere ka Nyagatare, ubworozi bukorwa ku buso bugera kuri ha 68,284 mu nzuri 7,520 bukaba butanga umukamo w’amata ugera kuri l 52,000 ku munsi nyuma yo gukusanyirizwa ku makusanyirizo (Milk Collection Centers) agera kuri 16 akorera mu karere hose mbere y’uko yoherezwa ku ruganda rw’Inyange Industries.

 

Ibikorwa byo guhunika ubwatsi byatangiye mu mwaka wa 2009 nyuma y’uko mu mwaka wa 2008 hagaragaye ikibazo cy’ubwatsi mu gihe cy’izuba ndetse n’umubare munini w’aborozi bagisha inka zabo bazijyana mu mahanga rimwe na rimwe zikagarukana indwara.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*