Minisitiri General James KABAREBE atangiza ibikorwa bya Army week mu karere ka Nyagatare

Ubwo Honorable Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yatangizaga ibikorwa bya ‘Army Week’ mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, abaturage bamugaragarije ibyishimo batewe no gufashwa n’Ingabo z’Igihugu mu bikorwa bibateza imbere.

 

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba 7 by’amashuri y’ibanze mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Ndama ababyeyi bagaragarije Minisitiri w’Ingabo ibyishimo batewe no kugira amashuri y’abana babo hafi nyuma y’uko byabasabaga gukora ibirometero hafi ya 14 kugira ngo bagere ku ishuri.

 

BAKUNDA Evariste ni umuturage wo mu kagari ka Ndama mu murenge wa Karangazi. Uyu avuga ko byanamunejeje cyane gukorana umuganda n’ingabo z’Igihugu kuko yakuriye mu mahanga abona abaturage batinya abasirikare ariko ab’Igihugu cy’u Rwanda bo basanga abaturage bakanabafasha imirimo. Avuga ko yanejejwe cyane no kubona bahawe amashuri y’abana nyuma yo kubisaba Minisitiri ubwo yari yaje kubasura mu gihe bahabwaga imfashanyo nka bamwe mu bagezweho n’ingaruka z’amapfa mu mwaka ushize wa 2016.

 

Minisitiri w’Ingabo General James KABAREBE yijeje abaturage ko Ingabo z’Igihugu zizakomeza guteza imbere abanyarwanda kuko nyuma yo kubona ko batekanye bifuza ko batera imbere bakabaho neza kandi ko izi ngabo zitajya zisiga ibikorwa zatangiye bitarangiye kabone n’iyo amezi atatu y’iyi gahunda ya ‘Army week” yarangira kuko icyo bashaka ari uko umwaka utaha wa 2018 amashuri batangiye kubaka azaba yatangiye kwigirwamo n’abana.

 

Si aba baturage gusa bashima Ingabo z’Igihugu kuko n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ashimira cyane Ingabo z’Igihugu kimwe na leta y’u Rwanda ku bw’ibi bikorwa bigamije guteza imbere abaturage birimo kububakira ibikorwa remezo bitandukanye , kubavura indwara n’ibindi.

 

Ubwo hatangizwaga ibikorwa bya “Army week” kandi Honorable Minisitiri w’Ingabo yafunguye umuyoboro w’Amazi wa Ryabega  hamwe n’ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Nyagatare, ubuhinzi bw’imboga mu gishanga cya Kazaza ho mu murenge wa Rwempasha ndetse n’ikiraro cya Rurenge gihuza umurenge wa Nyagatare na Rukomo.

 

Musabye Josephine utuye mu kagari ka Mbare ni umwe mu bagejejweho amazi iwe muri iyi gahunda ya ‘Army week’ avuga ko yatangajwe no kubona abasirikare bamushyikiriza amazi mu rugo mu gihe byamusabaga urugendo rurerure kugira ngo agree aho yari asanzwe akura amazi. 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*