Umuyobozi w'Akarere, MUPENZI George ashimira umukozi w'umwaka BIRORI Etienne

Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017 ni bwo abakozi b’Akarere ka Nyagatare kuva ku rwego rw’Akagari bahuriye hamwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’umurimo hanazirikanwa abakoze neza kurusha abandi nyuma yo gutorwa na bagenzi babo.

 

Umuyobozi w’Akarere, Bwana MUPENZI George yasabye abakozi bose ko bagomba gukora nk’ikipe itsinda hamwe kugira ngo intego yo guteza imbere Akarere ka Nyagatare n’Igihugu muri rusange igerweho ariko kandi akavuga ko “bisaba gukorera hamwe na mugenzi wawe wagira ikibazo ukaba wamufasha kuko twese dufite inshingano zo guteza iki gihugu imbere kandi byose bizahera kuri aka karere ….. buri wese agakora ibyo ashinzwe ni byo ariko kandi tukanafashanya igihe ubona mugenzi wawe hari ibitagenda neza”.

 

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abakozi bose ko umwanya nk’uyu ukwiye guhabwa agaciro hagasuzumwa ibimaze gukorwa bityo hakanozwa imikorere kugira ngo n’ibitaragerwaho kandi byifuzwa bizashoboke hitabwa ku mitangire ya service, nk’uko umuyobozi w’Akarere yabisabye abakozi bose: “……Tugomba kujya twishyira mu mwanya w’abo duha service tukibaza niba natwe tuyihawe gutyo byatunyura.”

 

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’umurimo kandi abakozi bahize abandi kuri buri rwego bashimiwe ndetse hanatangazwa umukozi w’indashyikirwa w’umwaka ari we BIRORI Etienne, ubusanzwe ukorera mu murenge wa Katabagemu akaba ashinzwe imiyoborere myiza.

 

BIRORI Etienne wabaye umukozi w’indashyikirwa w’umwaka yatowe hashingiwe ku mikorere ye mu kazi, imibanire n’abandi bakozi ndetse n’abaturage ashinzwe na cyane ko mu nshingano ze yakira ibibazo by’abaturage. Uyu BIRORI yashimiye abamuhisemo anasaba abakozi bagenzi be kubahiriza inshingano bahawe kuko ari byo na we byamugejeje ku mwanya yabonye.

 

Umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa buri mwaka kuri iyi nshuro ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere umurimo,dusigasira ibyagezweho dukesha imiyoborere myiza, isoko y’iterambere rya buri wese”

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*