Mayor MUPENZI George atangiza ukwezi kw'isuku n'isukura

Ubwo umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana MUPENZI George yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kwita ku isuku n'isukura, kuri uyu wa 24 Mata 2017, yasabye abaturage muri rusange kwita ku isuku yaba iyo ku mubiri, mu ngo kimwe n’ahahurira abantu benshi kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

 

Nk’uko isanganyamatsiko y’uku kwezi ibivuga: “Gira Isuku Urambe”, umuyobozi w’Akarere yasabye ko isuku ikwiye kuba umuco, ntirangirane n’uku kwezi, ahantu hose kuko ari isoko y’ubuzima bwiza kugira ngo abaturage babashe kubaho neza biteze imbere aho guhora kwa muganga bivuza indwara zikomoka ku isuku nke.

 

Umukozi wari uhagarariye Ibitaro by’Akarere ka Nyagatare , Madamu Bamurange Scovia,yahuguye abaturage kuri zimwe mu ndwara ziterwa n’isuku nke zirimo inzoka, cholera, typhoid n’izindi zirimo n’izandura kandi hari uburyo zakwirindwa hanozwa isuku kuko “kwirinda biruta kwivuza”

 

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima mu karere ka Nyagatare,KAMANZI Elia, avuga ko bidakwiye ko umuturage ahabwa ibihano kuko afite isuku nke mu rugo iwe cyangwa aho akorera kandi ari we bifitiye akamaro ahubwo ko bakwiye kubikangukira bakita ku isuku bagira ubwiherero bufite isuku, banywa cyangwa bakoresha amazi meza asukuwe n’imiti yabugenewe cyangwa atetse kandi bakita ku gusukura amafunguro n’ibikoresho byo ku meza no mu gikoni.

 

Ukwezi kwahariwe isuku n’isukura mu karere ka Nyagatare, kwatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare kuzibanda ku bikorwa birimo ubukangurambaga ku isuku n’isukura mu mirenge itandukanye igize Akarere, igenzura ry’isuku hirya no hinohamwe no guhugura komite na ‘clubs’ z’isuku hagamijwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kubashishikariza kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*