KWAKIRA NO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

Mu Karere ka Nyagatare hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange mu nama yo gukemura ibibazo iba buri wa gatatu saa tatu.

Ibi ariko ntibikuraho ko abashaka ubufasha,abarenganye n’ibindi mu yindi minsi isanzwe   bagana serivisi y’Imiyoborere myiza cyangwa cyangwa abayobozi barebwa n’ikibazo gihari mu gihe ibibazo byabo byananiranye kuva mu zindi nzengo kuva ku mudugudu.Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa urwego rw’Umurenge.

Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukora iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahund yo gusura aho icyo kibazo giherereye hakanabaho inteko rusange z'abaturage mu tugari ibi bibazo bigakemurwa abarebwa n'ibibazo bose bahibereye.